Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    “Ntimubizere”

    Ngufitiye ubutumwa buturuka ku Mana. Ntabwo Mwenedata R. akora umurimo Uwiteka yamuhaye gukora. Imana yahaye buri muntu wese umurimo agomba gukora, kandi Mwenedata R. ari gutandukira inzira Uwiteka yamutegetse. Ntabwo ashobora kubona ingaruka z’uyu murimo yatangiye. Anna Phillips ari kuyobywa kandi ashyigikirwa mu murimo utazarokoka ikigeragezo cy’Imana.UB2 72.1

    Anna Garmire yangirjwe mu ubwo buryo. Ababyeyi be batumye yizera ko inzozi ze z’abana zari ihishurirwa rivuye ku Mana. Se yavuganye nawe nk’uvugana n’uwatoranyijwe n’Imana; inzozi ze zose zanditswe ko ari amayerekwa ya Anna. Hari ibyo yarose maze abikoresha mu gucyaha nyina na se. Amaze kubanenga no kubacyaha bikabije, hakurikiyeho amagambo yo kubashyeshya avuga ibintu byiza cyane Uwiteka azabakorera. Neretswe ko ibyo bintu ari ibinyoma n’ubushukanyi. Byaragendaga bikagera ku bintu by’agaciro gake kandi bitagira akamaro, bikavangavanga ibintu bisanzwe byoroheje n’ingingo z’ingirakamaro. Iyo mitekerereze yatejwe imbere cyane maze habaho kuvanga ibyera n’ibintu bisanzwe. Ukuri kw’Imana ateshejwe agaciro, maze abantu bamwe bakira ibyo byasaga n’ihishurirwa bakomeza inyigisho zabo. Hari itsinda rito ry’abantu ryabayeho kandi ryari rishingiye kuri izo nyigisho, maze bavuga ko amayerekwa ya Anna ari ay’umwuka kurusha aya Ellen. G. White...UB2 72.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents