Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama Yagiriwe Abageze Mu Za Bukuru Bakiri Mu Murimo

    UMUBURO WAHAWE S. N. Haskell
    Nubwo uhangayikishijwe cyane no gukora ibyo ushobora gukora byose, mwene data Haskell ibuka ko ari kubw’imbabazi z’Imana zikomeye n’ubuntu bwayo warinzwe muri iyi myaka myinshi kugira ngo utange ubuhamya bwawe. We kwikorera imitwaro ishobora kwikorerwa n’abakiri bato. Ufite inshingano yo kwigengesera mu ngeso zo mu mibereho yawe. Ukwiriye kuba umunyabwenge mu mikoreshereze y’imbaraga zawe z’umubiri, z’ubwenge n’iza Mwuka.
    UB2 177.1

    Twebwe abanyuze mu bikomeye byinshi kandi bitandukanye, tugomba gukora ibyo dushoboye gukora byose tubungabunga imbaraga zacu kugira ngo dushobore gukorera Umwami wacu igihe cyose akitwemereye guhagarara mu mwanya wacu ngo dufashe ku guteza imbere umurimo we.UB2 177.2

    Umurimo ukeneye ubufasha bw’amaboko y’abageze mu za bukuru, abakozi ba kera bagize ubunararibonye bw’imyaka myinshi mu murimo w’Imana; abantu babonye benshi bajya mu bwaka, bagatwarwa n’ubuyobe bw’inyigisho z’ibinyoma kandi barwanije imbaraga zose zakoreshwaga kugira ngo umucyo nyakuri umurikire mu mwijima maze uhishure inyigisho z’ubupfumu zazaga kujijisha intekerezo nzima, kandi zihindure ubusa ubutumwa bw’ukuri muri iyi minsi iheruka bugomba kuvuganwa gutungana kwabwo bukagezwa ku bwoko bw’Imana bwasigaye.UB2 178.1

    Abenshi mu bagaragu b’Imana bahuye n’bigeragezo basinziririye muri Yesu. Dushimira cyane ubufasha bw’abakiriho muri iki gihe. Duha agaciro ubuhamya bwabo. Soma igice cya mbere cy’urwandiko rwa mbere rwa Yohana maze nurangiza ushimire Imana ko nubwo ufite ubumuga bwinshi ugishobora kuyihamya...UB2 178.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents