Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukoreshaabakozi Batari Abizera

    Muri aba bahakanyi nimo Salomo yashatse umukoresha w’umuhanga kugira ngo agaharikire iyubakwa ry’ingoro y’Imana ku kusozi Moriya. Ubusobanuro bwimbitse kandi bwanditswe ku byerekeye buri mugabane w’iyo nyubako yera, bwari bwarahawe umwami kandi yagombye kuba yarasanze Imana mu kwizera akayisaba abafasha bejejwe abashoboraga kuba barahawe ubuhanga bwihariye bwo gukora neza umurimo wasabwaga gukorwa. Nyamara Salomo ntiyitaye kuri aya mahirwe yo gukoresha kwizera Imana. Yatumye ku mwami w’i Tiro ngo “amwoherereze umugabo w’umuhanga, uzi gukora iby’izahabu n’iby’ifeza n’imiringa n’ibyuma n’imyenda y’imihengeri n’iya kamurari n’iy’imikara ya kabayonga,kandi uzi gukeba amabara y’uburyo bwose. Kugira ngo abane n’abagabo b’abahanga bari kumwe nawe i Buyuda n’i Yerusalemu ” (2Ngoma 2:7).UB2 137.2

    Umwami w’I Foyenike yamusubije amwoherereza Huramu, “umugabo w’umuhanga uzi kwitegereza,umwana w’umugore wo muri bene Dani, na se yari umugabo w’i Tiro” (2Ngoma 2:13, 14). Uyu mugabo w’umukoresha witwaga Huramu, urebye ku ruhande rwa nyina, yavukaga kuri Oholiyabu uwo Imana yari yahaye ubwenge bwihariye mu kubaka ihema ryayo mu myaka amagana menshi yari ishize. Ni muri ubwo buryo ku isonga ry’abakozi ba Salomo hashyizwe umuntu utejejwe wasabye ibihembo by’arenga kubera ubuhanga bwe budasanzwe.UB2 137.3

    Gukorana umuhati kwa Huramu ntukwatewe no gushaka gukorera Imana umurimo ukomeye. Yakoreraga Mamoni, imana y’iyi si. Umubiri we wose wari ukozwe mu mahame yo kwikanyiza yagaragariye mu gusaba ibihembo birenze urugero. Kandi buhoro buhoro, iyi mico ye mibi yaje guhabwa intebe n’abafasha be. Uko bakoranaga nawe umunsi ku munsi kandi bagaga urwaho irari ryo kugereranya ibihembo bye n’ibyabo, batangiye kwirengagiza imiterere yera y’umurimo wabo no gutinda bibaza ku itandukaniro riri hagati y’ibihembo byabo n’ibye. Buhoro buhoro batakaje umwuka wo kwiyanga maze bakuza kwifuza no kurarikira. Umusaruro wavuyemo wabaye gusaba ibihembo biruseho maze barabihabwa.UB2 137.4

    Impinduka mbi zatangijwe no gukoresha uyu mugabo wari ufite umwuka wo kurarikira, winjiye mu mashami yose y’umurimo w’Uwiteka kandi uba gikwira mu bwami bwa Salomo. Ibihembo by’akarenga byasabwe kandi bikakirwa byateye bamwe kugira umutima wo kwaya no gusesagura. Mu ngaruka zaje kuzakurikiraho ziturutse kuri izo mpinduka, wasangamo imwe mu mpamvu z’ingenzi zateye ubuhakanyi bukomeye bwa Salomo wabaye umunyabwenge uruta abandi bantu bose. Umwami Salomo ntiyagiye mu buhakanyi wenyine. Gusayisha no korama mu bibi byagaragaraga impande zose. Abakene bakandamizwaga n’abakire, umwuka wo kwitanga mu murimo w’Imana wari hafi gushira mu bantu.UB2 138.1

    Ahangaha hari isomo rikomeye cyane ku bwoko bw’Imana muri iki gihe kandi ni isomo abantu benshi batiteguye kwiga. Umwuka wo kurarikira, gushakisha imyanya yo hejuru n’ibihembo birenze urugero wabaye gikwira mu isi. Umwuka wo kwiyanga no kwitanga warangaga aba kera wabaye ingume. Nyamara uyu ni wo mwuka wonyine ushobora gukoresha umuyoboke nyakuri wa Yesu. Umutware wacu wo mu ijuru yaduhaye urugero ry’uburyo tugomba gukora. Abo yabwiye ati, “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19), ntiyigeze abasezeranira umubare runaka w’ibihembo by’imirimo bakoraga. Bagombaga gufatanya nawe mu kwiyanga no kwitanga kwe.UB2 138.2

    Abavuga ko ari abayoboke b’Umukoresha Mukuru kandi bakajya mu murimo we nk’abakorana n’Imana, bagomba kuzana imikorere yabo inoze n’ubuhanga, ubushishozi n’ubwenge mu murimo bakora, ibyo Imana ibana n’ibitunganye yasabye igihe ihema ryayo ryo ku isi ryubakwaga. No muri iki gihe nk’uko byari bimeze muri iyo minsi ndetse no mu gihe Yesu yari mu murimo we hano ku isi, kwiyegurira Imana ndetse n’umwuka wo kwitanga byari bikwiye gufatwa ko ari ibyangombwa by’ingenzi biranga umurimo wemewe. Imana igambirira ko nta gatotsi na gato ko kwikanyiza kinjira mu murimo wayo.UB2 138.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents