Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 32 — Inyifato Ikwiriye Mu Gihe Cyo Gusenga

    Nakiriye amabaruwa menshi ambaza ku byerekeye inyifato umuntu akwiriye kugira igihe asenga Umwami w’ijuru n’isi. Ni hehe abavandimwe bacu mu kwizera bakuye igitekerezo ko bakwiriye guhagarara igihe basenga Imana? Umuntu umwe wari warigiye i Battle Creek imyaka itanu yasabwe gusenga mbere y’uko mushiki wacu Ellen G. White abwiriza abantu. Nyamara igihe namwitegerezaga ahagaze yemye ubwo yari hafi kubumbura akanwa ke ngo asenge Imana, umutima wanjye wangurumaniyemo kugira ngo mucyahe ku mugaragaro. Namuhamagaye mu izina rye maze ndavuga nti, “Pfukama.” Iyo ni yo nyifato ikwiriye igihe cyose.UB2 248.1

    “Atandukana na bo umwanya ungana n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga” (Luka 22:41).UB2 248.2

    “Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati, ‘Tabita haguruka.’ Arambura amaso abonye Petero arabyuka aricara ” (Ibyakozwe n’Intumwa 9:40).UB2 248.3

    “Bakimutera amabuye arambaza aravuga ati, ‘Mwami Yesu, akira mwuka wanjye.’ Arapfukama avuga ijwi rirenga ati, ‘Mwami, ntubabareho iki cyaha.’ Amaze kuvuga atyo arasinzira” (Ibyakozwe n’Intumwa 7:59, 60).UB2 248.4

    “Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana nabo bose” (Ibyakozwe n’Intumwa 20:36).UB2 248.5

    “Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduhererekanya n’abagore n’abana baturenza umududgudu, dupfukama mu kibaya cy’inyanja turasenga” (Ibyakozwe n’Intumwa 21:5).UB2 248.6

    “Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n’umwitero byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza ndavuga nti, ‘Ayi!! Mana yanjye, nkozwe n’isoni mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye kuko ibicumuro byacu bigwiriye, bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanyijwe zikagera mu ijuru’” (Ezira 9:5, 6).UB2 248.7

    “Nimuze tumuramye twunamye, dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu” (Zaburi 95:6).UB2 248.8

    “Ni cyo gituma mpfukamira Se w’Umwami wacu Yesu Kristo” (Abefeso 3:14). Niba umutima w’umuntu witeguye kwakira, iki gice kizaba icyigisho cy’ingenzi dushobora kwiga.UB2 248.9

    Inyifato ikwiriye igihe umuntu asenga Imana ni ugupfukama. Abasore batatu b’Abaheburayo bari baratwawe ari imbohe i Babuloni basabwe gukora iki gikorwa.... Nyamara igikorwa nk’icyo cyagaragazaga icyubahiro kigomba guhabwa Imana yonyine yo Mwami ukomeye utegeka isi, Umutegetsi w’ibyaremwe byose. Abo Baheburayo batatu banze guha icyubahiro nk’icyo ikigirwamana icyo ari cyo cyose nubwo cyaba kigizwe n’izahabu nziza. Iyo babigenza batyo, mu migambi yose, bari kuba bapfukamiye umwami w’i Babuloni. Kubera kwanga ibyo umwami yari yategetse babonye igihano, kandi bajugunywe mu itanura rigurumana. Nyamara Kisto ubwe yariyiziye agendana nabo muri uwo muriro maze ntibagira icyo baba.UB2 248.10

    Haba mu ruhame cyangwa mu rwiherero, ni inshingano yacu gupfukamisha amavi yacu imbere y’Imana igihe tuyibwira ibyifuzo byacu. Iki gikorwa kigaragaza ko tugengwa n’Imana.UB2 249.1

    Igihe cyo kwegurira Imana ingoro yayo y’i Yerusalemu, Salomo yahagaze areba urutambiro. Mu rugo rw’iyo ngoro harimo uruhimbi rukozwe mu muringa rwo guhagararaho, kandi Salomo amaze kuruzamuka yarahagaze, azamura ibiganza bye abitunga mu ijuru maze aha umugisha iteraniro rinini ry’Abisiraheli, nuko iteraniro ryose ry’Abisiraheli rirahaguruka…..UB2 249.2

    “Salomo yari yarakoresheje uruhimbi mu muringa rungana na metero ebyiri n’igice z’uburebure, na metero ebyiri n’igice z’ubugari, na metero imwe n’igice z’ubuhagarike, barushyira mu rugo rw’Ingoro. Nuko Salomo ararwurira apfukama imbere y’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, arambura amaboko ayerekeje hejuru” 2A mateka 6:13.UB2 249.3

    Isengesho rirerire yasenze ryari rikwiranye n’icyo gihe barimo. Yari yarihumekewe n’Imana, ryari ryuje impuhwe zivanze no kwicisha bugufi gukomeye.UB2 249.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents