Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gutera Agahinda Mwuka W’imana

    Ntabwo Imana yigera itererana abantu batarayireka ubwabo. Ntabwo kurwanya Imana mu buryo bugaragara bizatuma ukwizera k’ubwoko bwayo, bwubahiriza mategeko yayo, kuzima. Kwirengagiza gukurikiza ukuri no kuba abaziranenge bishavuza Mwuka w’Imana kandi bituma bahinduka abanyantege nke kubera ko Imana itari hagati muri bo ngo ibahire. Kujya mu bidafite umumaro kwabo kuzabatera kurekwa n’Imana nk’uko byagendekeye ab’i Yerusalemu. Nimureke amajwi yo kwinginga n’isengesho rivuye ku mutima byumvikane, kugira ngo abantu babwiriza abandi be kuba mu bwigunge. Bavandimwe, ntabwo tuzi ibiri imbere yacu kandi ubuhungiro bwacu rukumbi buri mu gukurikira Umucyo w’isi. Nitudakora ibyaha nk’ibyatumye umujinya w’Imana usukwa ku isi ya kera, kuri Sodomu na Gomora ndetse no kuri Yerusalemu ya kera, Imana izakorana na twe kandi idufashe.UB2 303.4

    Kwica amategeko y’Imana n’iyo haba mu buryo bworoheje bishyira uwayishe ho urubanza, kandi nihatabaho kwihana kumaramaje no kuzinukwa icyaha, uwo muntu azahinduka umuhakanyi byanze bikunze......Nimutyo uko bishoboka kose nk’ishyanga dutunganye aharangwa ukwangirika kw’imico n’ibyaha bikomeye. Igihe icyaha cyidegembya mu bantu bavuga ko berereza amahame y’ubutungane, ni mu buhe buryo dushobora kwitega ko Imana yadutabaza imbaraga yayo kandi ikadukiza nk’ishyanga rikora ibyo gukiranuka?....Twebwe nk’ishyanga nituramuka tutagumye mu kwizera, maze tugahoza iby’amategeko y’Imana ku minwa yacu na mu nyandiko gusa, ntidukomeze amategeko y’Imana ngo twe kugira iryo twica tubigambiriye, icyo gihe kurimbuka n’intege nke bizatuzaho. Umurimo dukwiriye gukorera buri torero mu matorero yacu ni uko umuntu wese agomba kuba Umukristo.UB2 304.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents