Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibibazo Byasubijwe Mu Kiganiro

    W. C. White: Utekereza iki ku byerekeye ngingo yogufata umwanzuro ku bibazo by’ubucuruzi ndetse no ku bibazo by’ibyo umuntu akora buri munsi n’imyanzuro afata akoresheje kubaza Imana kumusubiza “Yego” cyangwa “Oya” ku kibazo afite muri ubu buryo? Yandika “Yego” imbere ku gapapuro gato na “Oya” inyuma, maze akakarekura, bityo akemera igisubizo akurikije uko agapapuro kaguye, akizera ko muri ubwo buryo Imana yerekanye ko ishaka ko akora ikintu runaka cyangwa ntagikore.UB2 260.3

    E. G. White: [Ni inzira y’ubufindo Imana itemera. Ndabwira abantu batanga inama yo gukoresha inzira nk’izo nti, “Oya.” Ibintu byera byerekeye umurimo w’Imana ntibigomba gukorwa hifashishijwe izo nzira. Ntabwo Imana itwigisha ko tugomba kumenya ubushake bwayo binyuze mu nzira nk’iyo.UB2 260.4

    Mbese kuri twe kumenya ubushake bw’Imana dukoresheje kunaga agapapuro cyangwa igiceri maze tukareba uko kigwa, byaduha imibereho izahesha Imana ikuzo? Oya rwose. Ibipimo bimeze nk’ibyo bizangiza imibereho yo kuyoboka Imana y’ubikoresha. Umuntu wese wishingikiriza ku bintu nk’ibyo ngo abone inama yakurikiza, akeneye kongera guhinduka. 12Aya magambo yongewemo na madame White ubwo yasomaga iyi nyandiko.]UB2 260.5

    Nyuma yo gucika intege gukomeye kwabaye ku Badiventisiti mu mwaka wa 1844, twahanganye n’ibintu nk’ibyo incuro nyinshi. Icyo gihe nahagurukijwe aho nari ndwariye maze noherezwa gucyaha ubwo bwaka. Bakoreshaga uburyo bwinshi. Bashoboraga gutoranya ikimenyetso runaka maze bagakurikiza icyo kiberetse.UB2 260.6

    Igihe kimwe hari ubwo batahambaga umwana wabaga yapfuye babitewe n’uko babaga basobanukiwe ko uwo mwana ari buzuke babikuye ku kimenyetso babaga bashyizeho.UB2 261.1

    Noherejwe gutanga ubuhamya bwanjye ku byerekeye ubuyobe buri muri ibyo bintu bakoreshaga nk’ibimenyetso. Nkurikije umucyo nahawe n’Imana, nta buhungiro dufite uretse gufata ijambo rivuga ngo, “Uku ni ko Uhoraho avuga.”....UB2 261.2

    W. C.White: Reka tuvuge ko ari ibijyana n’ubukungu. Nshobora kubona ikintu runaka nkabona kimbereye cyiza maze ngasaba Imana kumbwira niba nakigura cyangwa nkakireka. Bityo ngakoresha uburyo bwo kunaga igiceri maze uruhande narebaga rwagwa hasi runyerekeye nkakigura bitaba bityo sinkigure.UB2 261.3

    E.G.White: Imana yampaye ubutumwa buvuga ko nta kintu nk’icyo kigomba kuza mu murimo wayo. Ikintu nk’icyo cyawutesha agaciro. Uko ni ko nabyeretswe. Ibyo byateshura intekerezo ku Mana, ku mbaraga zayo n’ubuntu bwayo maze zikarangamira ibintu bisanzwe kandi umwanzi yakoresha ibyo bintu akerekana ikintu gitangaje kikagaragara ko gikomotse mu gukurikiza izo nzira zahimbwe n’abantu……UB2 261.4

    W. C.White: Umugore wa Harris avuga ko igihe cyose umugabo we abanza gusenga mbere yo kunaga igiceri. Mbese ibyo ntibitandukanye n’ibindi?UB2 261.5

    E.G.White: Nta tandukaniro na rito rihari. Mbese abaka navuzeho ibihe byinshi ntibajyaga basenga mbere yo gukora ibintu bibi bibabaje muri Leta ya Maine? Uyu mugambi uyobora mu kwiringira ibyo umuntu abasha gukora. Icyo dukeneye ntabwo ari imbaraga z’Imana ku rugero ruto, ahubwo ni ku rugero rusumbyeho. Dukeneye ukudakebakeba kuzaturuka ku Mana yo mu ijuru yonyine. Bityo tuzakora dukurikije inyigisho zayo mvajuru....UB2 261.6

    Twakoresheje imbaraga zacu zose kugira ngo dushishikarize abavandimwe bacu kwegera Imana bafite kwizera, kandi bakizera ko bazahabwa Mwuka Muziranenge wayo ngo ababere umwigisha n’umuyobozi, kandi ko kubwo gufashwa na we bashobora kumenya ubushake bw’Imana. — Ibid., pp. 16-20.UB2 261.7

    GUKORESHA UBUFINDO MU GUTORANYA ABAYOBOZI B’ITOREROUB2 261.8

    Ntabwo nizera ibyo gufinda. Ku byerekeye inshingano zose z’itorero, muri Bibiliya dufitemo ijambo ryumvikana ari ryo iri ngo, “Uku ni ko Uhoraho avuga.”....UB2 261.9

    Ndabwira abagize itorero nti, “Musome Bibiliya zanyu musenga cyane. Ntimugerageze gucisha abandi bugufi ahubwo mwe ubwanyu mwicishe bugufi imbere y’Imana, kandi mukorerane mu bugwaneza. Gukoresha ubufindo mu gutoranya abayobozi b’itorero ntabwo biri muri gahunda y’Imana. Nimureke abantu bakore inshingano zabo neza bahamagarwe kugira ngo batoranye abayobozi b’itorero.” Ibaruwa 37, 1900.UB2 261.10

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents