Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 47 — Kwitegura Akaga Gaheruka20Aya ni amagambo yavuzwe na Ellen G. White ari mu nama y’Inteko Nkuru Rusange yo mu mwaka wa 1891.

    Bavandimwe, ndabwira mwe nk’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi kugira ngo mube icyo iri zina risobanuye. Hari akaga ko kuva mu mwuka w’ubutumwa twahawe....UB2 294.1

    Ntabwo ubwoko bw’Imana bugomba kuyoborwa n’ibitekerezo n’imikorere by’isi. Nimwumve icyo Umukiza yabwiye abigishwa be agira ati, “Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishobka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi, kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe” (Yohana 14:16, 17). “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa bana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye” (l Yohana 3:1).UB2 294.2

    Ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ko amategeko yayo azasuzugurwa, agakandagirwa n’ab’isi. Hazabaho kwiganza kudasanzwe kw’ikibi. Abiyita abaporotesitanti bazifatanya n’umunyabugome, kandi itorero n’isi bizabafatinyiriza hamwe mu bugome.UB2 294.3

    Dore akaga gakomeye kaje ku isi. Ibyanditswe byera byigisha ko ubupapa bugomba kongera kugira ubutware bwabwo bwatakaje, kandi ko umuriro w’akarengane uzongera ugacanwa binyuze mu kuyoboka ubupapa kw’abiyita Abaporotesitanti. Muri iki gihe cy’akaga dushobora gushikama gusa turamutse dufite ukuri n’imbaraga y’Imana. Abantu bashobora kumenya ukuri gusa baramutse bafite umugabane kuri kamere n’Imana. Igihe dusoma kandi ducukumbura Ibyanditswe, muri iki gihe dukeneye ikirenze ubwenge bw’umuntu; kandi nidusanga ijambo ry’Imana dufite imitima yicishije bugufi, Imana izadukingira ikintu cyose kidakurikiza amategeko.UB2 294.4

    Birakomeye gushikama ku byiringiro twatangiranye ngo tubikoreho kugeza ku iherezo; kandi akaga kiyongera iyo hari imbaraga zihishe zikora ubudatuza ngo zinjize undi mwuka ukomoka kuri Satani urwanya Imana. Igihe akarengane katari kariho, muri twe hinjiye abantu bamwe basa n’abatunganye kandi n’Ubukristo bwabo ntibushidikanyweho. Nyamara akarengane nikaramuka kaje, bazatuvamo. Mu gihe cy’akaga bazabona imbaraga mu mitekerereze y’ibinyoma yahinduye intekerezo zabo. Satani yateguye imitego itandukanye yo gufata abantu benshi. Igihe amategeko y’Imana azahindurwa ubusa, itorero rizashungurwa n’ibigeragezo bikomeye kandi umugabane munini uruta uwo dushobora gutekereza ubu, uzumvira imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni. Aho kugira ngo bakomezwe igihe bageze ahakomeye, abantu benshi bagaragaza ko atari amashami mazima yo ku Muzabibu nyakuri. Nta mbuto bera maze uhingira uruzabibu agakuraho ayo mashami.UB2 294.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents