Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    «Nzi Uwo Nizeye Uwo Ariwe »

    Mu mezi cyenda ashize namaze amajoro menshi ntabasha gusinzira keretse amasaha abiri gusa mu ijoro, kandi incuro nyinshi umwijima warangotaga; ariko narasengaga maze ngakura guhumurizwa kwinshi mu kwiyegereza Imana. Nasohorejwe amasezerano avuga ngo, “Mwegere Imana nayo izabegera” (Yakobo 4:8), “Ni bwo bazubaha izina ry’Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk’umugezi uhurura ujyanwa n’Umwuka w’Uwiteka” (Yesaya 59:19). Numvise merewe neza mu Mwami. Yesu yari hafi yanjye, kandi nasanze ngiriwe ubuntu busaze kubera ko umutima wanjye wakomeje komatana n’Imana ndetse nari nuzuye indirimbo zo gushima Yesu wankunze akanyitangira. Nashoboraga kuvuga mbikuye ku mutima nti, “Nzi uwo nizeye uwo ari we” (2Timoteyo 1:12). “Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira” (lAbakorinto 10:13). Kubwa Yesu Kristo nduta umuneshi kandi nsobanukiwe mu buryo bwihariye.UB2 192.1

    Sinshobora kubona umugambi w’Imana mu mubabaro wanjye, ariko izi icyiza kiruta ibindi. Bityo nzegurira Imana ubugingo bwanjye, umubiri wanjye n’umwuka wanjye kuko ari Umuremyi wanjye w’indahemuka. “Kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi” (2Timoteyo 1:12). Niba twarigishije kandi tugatoza imitima yacu kugira ukwizera n’urukundo biruseho, urukundo no kwihangana kwinshi ndetse no kugira ibyiringiro nyakuri muri Data wa twese wo mu ijuru, nzi ko twagira amahoro n’umunezero biruseho umunsi ku munsi igihe tunyura ntambara zo muri ubu buzima.UB2 192.2

    Ntabwo Uhoraho ashimishwa no kubona duhagaritse imitima, twivanye mu biganza bya Yesu. Icyo dukeneye cyane ni ukwihangana dutuje kandi turi maso. Twibwira ko ari ngombwa kumva ko turi mu nzira nziza, maze tugahora dushaka ibimenyetso bihuye n’ibyo turimo; nyamara ukuzirikana si uk’uko twiyumva ahubwo ni uk’ukwizera.UB2 192.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents